Quantcast
Channel: Ubutabera Archives - Umunyarwanda
Viewing all 623 articles
Browse latest View live

Arusha turiho mu buzima bubi: Capitaine Innocent Sagahutu

$
0
0

Capitaine Innocent Sagahutu yavukiye mu cyahoze ari Komini Gisuma muri Cyangugu mu 1962, yarangije mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Kigali (ESM) mu 1986 muri Promotion ya 22, ahita yoherezwa gukorera muri Bataillon de reconnaissance muri Camp Kigali. Yize ibyo kurwanisha za Burende ahitwa i Mbanza-Ngungu mu cyahoze ari Zaïre.

Nyuma y’igitero cy’ingabo za FPR mu 1990. Sagahutu wari Lieutenant icyo gihe yitwaye neza ku rugamba aho yoherezwaga hose cyane cyane mu Mutara ku buryo yahawe ipeti rya Capitaine mbere y’igihe.

Muri Mata 1994, yategekaga Escadron A ya Bataillon de reconnaissance yabaga muri Camp Kigali, za Burende yayoboraga zarwanye ku mujyi wa Kigali kugeza mu kwezi kwa Nyakanga 1994, ingabo zose za FAR zisohotse mu mujyi wa Kigali.

Yafatiwe mu gihugu cya Danmark muri Gashyantare 2000 ahita yoherezwa ku rukiko rwa Arusha mu Gushyingo 2000, urubanza rwe rukaba rwaratangiye muri Nzeli 2004. Muri Gicurasi 2011 yari yakatiwe imyaka 20 y’igifungo.

Tariki ya 12 Gicurasi 2014, Capitaine Innocent Sagahutu wari ufungiye Arusha ku rukiko mpuzamahanga ku Rwanda yarekuwe igihano cye kitarangiye kuko ubundi yagombaga kurekurwa mu ntangiriro za 2015.

Muri Gashyantare 2014  urugereko rw’ubujurire rw’urukiko rw’Arusha rwagabanyirije igihano Capitaine Innocent Sagahutu wari umwe mu bayobozi ba Bataillon de reconnaissance. Imyaka 20 yari yarakatiwe yaragabanijwe ishyirwa kuri 15. Amaze guhanagurwaho urupfu rw’uwari Ministre w’Intebe Agathe Uwiringiyimana. Ariko yarezwe ngo kuba ntacyo yakoze ngo abuze abasirikare yayoboraga kwica abasirikare 10 b’ababiligi. Sagahutu mu myaka yakatiwe hakuwemo 14 yamaze afungiye Arusha.

Capitaine Sagahutu yarekuwe akurikira abandi basirikare benshi ba FAR bagizwe abere (Gen I.G. Gratien Kabirigi, Gen Maj BEM Augustin Ndindiriyimana, Major BAM Francois Xavier Nzuwonemeye..) n’abarekuwe barangije igihano bahawe (Lt Col BEMS Anatole Nsengiyumva, Lt Col Tharcisse Muvunyi..)


Ubushinjacyaha byabugoye gusobanura icyaha burega Mlle Gasengayire Leonile.

$
0
0

Uyu munsi tariki ya 23 Gashyantare 2017 nibwo urubanza mu mizi ubushinjacyaha bwa leta y’uRwanda buregamo umubitsi wungirije w’ishyaka FDU Inkingi Mlle Gasengayire Leonile rwaburanishijwe mu mizi n’urukiko rukuru rwa Karongi urugereko rwa Rusizi.

Ubushinjacyaha bukaba bushinja Mlle Gasengayire icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda no kurwangisha ubuyobozi buriho giteganywa kandi gihanwa n’ingingo ya 463 yo mu gitabo cy’amategeko ahana cy’uRwanda.

Ubushinjacyaha bw’uRwanda bukaba bushinja Leonile icyi cyaha buvuga ko ngo yaba yarakanguriye abaturage bo mu kagali ka Bunyunju umurenge wa Kivumu akarere ka Rutsiro ngo gukomeza kwihingira mu masambu yabo ahateganyijwe kuzubakwa umudugudu w’icyitegererezo.

Leonile akaba yaburanye ahakana icyaha aregwa akavuga ko yagiye iwabo agiye kwisurira umuryango we dore ko aribwo yari agiye mu kiruhuko kuko asanzwe ari umunyeshuri muri kaminuza ko atari ajyanweyo no kugumura rubanda nkuko ubushinjacyaha bubivuga.

Ubushicyaha buvuga ko aho hantu ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwari bufite gahunda yo kubakamo umudugudu w’icyitegererezo ndetse bukaba bwari bwaramaze gutanga itegeko ko nta muturage wemerewe kongera guhingamo. Ubushinjacyaha kandi bwemerako nubwo iyi gahunda yari ihari nta kintu na kimwe ubuyobozi bw’akarere bwari bwaratangiye gukora kijyanye n’ibiteganwa n’itegeko ryo kwimura abantu dore ko Gasengayire afatwa nta gikorwa na kimwe cyari cyagakozwe haba kubara imitungo y’abaturage cyangwa se kubaha ingurane ikwiye. Ibi nibyo byatumye mu kwisobanura Mlle Gasengayire n’umwunganira mu mategeko Me Mukamusoni Antoinette berekanye ko Gasengayire akurikiranwe ku bintu bitagize icyaha kuko akarere ka Rutsiro kadafite uburebganzira bwo kubuza umuturage gukomeza gukora imirimo ye isanzwe mu isambu ye kandi kataramuha ibiteganywa n’amategeko nkuko bisobanurwa neza mu itegeko ryo kwimura abantu mu byabo ku bw’inyungu rusange. Ibi bikaba binashimangirwa n’ibivugwa muri iri tegeko ko na nyuma yo kubarura no kubara umutungo w’uzimuka ku bw’inyungu rusange itegeko ryemeza ko nyuma y’iminsi 120 umuturage abariwe iyo atishyuwe ayo masezerano aba ataye agaciro umuturage agasubirana umutungo we kuburyo iyo hatekerejwe gukomeza kumwimura bisaba ko yongera kubarirwa cyangwa agahabwa amafaranga yinyongera. Nyamara kuri iki kibazo cyafungishije Leonile ho bikaba ari agahomamunwa kuko usibye no kwishyura nta nuwari wabaze imitungo yabo.

Kuba kandi umutungo w’umuntu ari ntavogerwa ndetse bikaba binanditse no mu itegekonshinga ry’uRwanda ibi binashimangira ko nta tegeko umuturage yaba yishe mu gihe ari guhinga isambu ye kandi nta tegeko na rimwe yishe muyo igihugu kigenderaho. Kuba akarere karategetse ko abaturage batahinga amasambu yabo kirengagije ibiteganywa n’itegeko ahubwo bikaba byagakwiye gufatwa nko guhohotera abaturage ahubwo akarere akaba ariko kagakwiye kubazwa ibyo kwangisha abaturage ubuyobozi kuko kakoze ibinyuranyije nicyo itegeko ryemerera umuturage. Ikindi cyagarutsweho ni uko mu byukuri niyo usonye inyandiko mvugo z’abashinja Leomile bamwe usanga bemeza ko nubundi bari basanzwe bahinga ko ndetse nubu abatagira ubwoba ko bafungwa nubu bagihinga, hakibazwa uburyo Leonile yashinjwa gushishikariza abaturage guhinga kandi nubundi bahingaga?

Impungenge z’icyi cyaha zanatumye umucamanza abaza ubushinjacyaha ati “nonese Leonile afatwa agafungwa n’iki cyari cyakozwe kijyanye n’ibisabwa mu kwimura abantu? Akarere se kari karabaze imitungo y’abaturage?Kari se karabahaye ingurane? Aha ubushinjacyaha bwavuze ko imitungo yabo yari itarabarwa ndetse n’ingurane zari zitaratagwa ariko akarere kari karabujije abaturage guhinga kugirango ibizishyurwa bizabe bike.

Muri uru rubanza kandi humviswe abatangabuhamya bashinjura uregwa nkuko byari byasabwe ubushize ubwo uru rubanza rwasubikwaga ngo batumizwe n’urukiko kuko haba mu bugenzacyaha haba no mu bushinjacyaha iyi ngingo yo kumva abavuga ko Leonile arengana yari yabangamiwe bidasubirwaho. Aba batangabuhamya bakaba bose uko ari batanu bemeje ko nta numwe wigeze yumva cyangwa abona Leonile akangurira abaturage kwigomeka kuri iyi gahunda yo kubaka umudugudu kuburyo ndetse no mu nama yahamagawe shishi itabona tariki ya 24 Kanama 2016 itumijwe n’umurenge ufatanyije n’ingabo z’igihugu na polisi abaturage babwiwe ko abafite icyo bashinja Leonile bahaguruka mu nama bakamushinja ariko hakabura numwe umushinja aribwo nyuma bagiye batumiza umwe umwe ku murenge bakabazwa kuburyo mu babajijwe harimo umwe wanabwiye urukiko ko we yanabujijwe uburenganzira bwo gusoma ibyanditse n’uwamubazaga akamutegeka gusinya cyangwa ngo yakwanga agakoresha igiti bityo ngo agahitamo gusinya aho gukubitwa nkuko yari amaze kubisezeranywa.Uyu wavuze ko yahatiwe gusinya atabanje gusoma ibyanditswe akaba anemeza ko kuba yarangiwe gusoma bisobanuye ko uwamubujije yari yanditse ibyo atavuze bityo akanga ko abisomye yasaba ko ibyo atavuze bikurwamo.

Ibi kandi byuko hari habuze abashinja Leonile ku mugaragaro nkuko byari byasabwe mu nama nibyo Leonile n’umwunganizi mu mategeko we bambwiye umucamanza ko abatangabuhamya bose bamushinja ngo kuba yarababwiye ngo nibihingire niba batarahabwa ingurane ni abantu bo mu muryango umwe nubundi basanganwe amakimbirane kuburyo bagiranye n’imanza aho uyu muryango umushinja washakaga gufungisha abo mu muryango wa Leonile kuburyo hari n’uwahimbiwe dosiye yo gufata ku ngufu ariko urukiko rukamurenganura rukamugira umwere kuko rwari rwasanze ibyo bintu ari ibicurano. Ibi rero ngo bikaba bikwiye kwitonderwa kuko iyo ubisesenguye neza usanga ahubwo ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha nyuma yo kubona ko abaturage muri rusange batashinje Leonile nkuko bari babisabwe mu nama ngo bwahisemo gukoresha abasanzwe bafitanye urwango n’umuryango wa Leonile maze nabo babisamira hejuru nk’uhuryo babonye bwo kumugerekaho inkono ishyushye mu buryo bworoshye.

Me .Antoinette yifashishije amatangazo y’ishyaka FDU Inkingi ndetse n’ibaruwa yandikiwe polisi isaba gufashwa gushakisha irengero rya Leonile akaba yanavuze ko uku gushaka gufungisha Leonile byanareberwa ku ku gisa n’itotezwa ryagiye rikorerwa Leonile rishobora kuba rishingiye ku bitekerezo bye bya politiki ndetse n’ishyaka abamo rya FDU Inkingi aha akaba yanibukije iby’ishimutwa ryigeze kumukorerwa ubwo yari agemuriye Ingabire Victoire agatwarwa n’abantu batamenyekanye umwirondoro wabo bamukuye mu mbago za gereza nkuru ya Kigali(1930) nyuma akaza kurekurwa kuburyo urukiko rukwiye kureba niba aba bantu bagendagenda aho Leonile akandagije ikirenge atari nabo baba bari inyuma y’iki gikorwa cyo kumukurikira naho yagiye kwisurira ababyeyi hanyuma byahurirana nuko aho atuye hari imwuka mubi wo kuvogera uburenganzira ku mitungo y’abaturage bikaba umwanya mwiza wo kuvuga ko yagumuye rubanda? Aha akaba yasabye urukiko mu bushishozi bwarwo naho kuhasuzuma.

Nyuma yo kwiregura ubushinjacyaha bwahawe ijambo ngo busabire uwo burega ibihano maze busaba ko Leonile yazakatirwa gufungwa imyaka 15.

Leonile we n’umwunganizi we babwira urukiko ko rwamurenganura rukamugira umwere kuko nta cyaha yigeze akora maze rugategeka ko afungurwa.

Nyuma yo kumva ibyavuzwe n’impande zombi urukiko narwo rwavuze ko uru rubanza ruzasomwa tariki ya 23 Werurwe 2017 saa cyenda z’amanywa.

Boniface Twagilimana

Norway: Ubugenzacyaha bwarezwe gufunga Eugene Nkuranyabahizi imyaka 3 y’akamama bumushinja Genocide

$
0
0

Brynjulf Risnes, Uburanira umunyarwanda Eugene Nkuranyabahizi yatangaje ko yereze ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha bya Norway mu nzego zibishinzwe nyuma yo gufunga Eugene Nkuranyabahizi igihe kigana n’iminsi 1400 bumushinja Genocide nyuma bikaza kugaragara ko nta bimenyetso bifatika byari bihari ndetse ko hari n’ibimenyetso byinshi bimushinjura byirengagijwe!

Nabibutsa ko Eugene Nkuranyabahizi mu minsi ishize habuze gato ngo yoherezwe mu Rwanda aho kubona ubutabera bwizewe no kuzongera kubonana n’umuryango we byari kuba ari nk’inzozi.

Eugene Nkuranyabahizi aganira n’ikinyamakuru Ny Tid cyo muri Norway akimara kurekurwa yavuze ko atabona uko asobanura ibyishimo afite byo kongera kuba ari kumwe n’umuryango we. Abayobozi ba Norway ntabwo barafata icyemezo kidakuka cyo kumwohereza mu Rwanda cyangwa bakabyihorera ariko ngo ibyo kumujyana mu Rwanda byabaye bihagaritswe!

Nabibutsa ko mu minsi ishize inkuru yabaye kimomo mu binyamakuru byo muri Norway nyuma yo gusanga harabaye amakosa menshi ndetse n’abatangabuhamya benshi bagatanga ubuhamya buvuguruzanya buvanze n’ibinyoma. Agashya kabaye ubwo umutangabuhamya w’ibanze mu bashinjaga Eugene Nkuranyabahizi icyaha cya Genocide yabwiye abakora iperereza ba Norway ko bashyizweho igitutu ngo babeshye ndetse banatange ubuhamya bw’ibinyoma!

Mu iperereza ryakozwe n’ikinyamakuru Ny Tid cyerekanye inyandiko n’ibimentetso byerekana ko hari abatangabuhamya batanze ubuhamya bushinja Eugene Nkuranyabahizi burimo kwivuguruza no kuvuguruzanya ariko ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha bwa Norway bukabiha agaciro!

Håvard Aksnes

Håvard Aksnes, umunyanorway wakoze mu nzego z’iperereza za polisi imyaka irenga 20 ubu akaba yaragiye mu kiruhuko cy’izabukuru akaba akora akazi nk’umupererezi wigenga yize ku idosiye ya Eugene Nkuranyabahizi igihe kigera hafi ku mezi 3, yavuze ko Eugene Nkuranyabahizi atagombye kuba yarafunzwe, ngo kuri we ni umwere ahubwo avuga ko ubugenzacyaha (Kripos) bwakoze amakosa menshi mu maperereza yabwo.

Ngo abakoraga iperereza hari ibyo bari bishyize mu mitwe ku buryo bashakaga amakuru aganisha kuri ibyo bintu naho andi makuru babonaga abivuguruza barayirengagizaga! Ikindi ngo cyagaragaye n’uburyo bwakoreshejwe mu kubona amakuru n’ubuhamya byo kwizerwa, ngo abatangabuhamya benshi batanze amakuru atari yo!

Håvard Aksnes nyuma y’ibi yanditse icyegeranyo kuri iyi dosiye acyoherereza ubugenzacyaha(Kripos), Ubushinjacyaha ndetse na Ministeri ifite ubutabera mu nshingano zayo muri Norway.

Brynjulf Risnes, uburanira Eugene Nkuranyabahizi yareze inzego z’ubugenzacyaha ndetse n’ubushinjacyaha bya Norway, ashinja ubugenzacyaha kudashyira muri dosiye y’umukiriya we ibimenyetso kuva 2013 byashoboraga kumushinjura. Ngo ibyo bimenyetso byavuye mu manza zaciwe mu Rwanda byavugaga ko Eugene Nkuranyabahizi yashyize ubuzima bwe mu kaga agahisha abatutsi kugeza ubwo n’aho yabaga hatewe ndetse Eugene Nkuranyabahizi ntabwo yigeze ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda muri icyo gihe. Ibi bimenyetso byakomeje kwirengagizwa n’ubugenzacyaha bikaba bihura neza neza n’ibyo uregwa yakomeje kuvuga mu kwiregura kwe.

Brynjulf Risnes, avuga ko umukiriya we arengana ko ibirego byose ashinjwa ari ibihimbano. Ngo ubugenzacyaha bwari bwaranze ibimenyetso byose ababuranira uregwa batanze ariko ngo kuri ubu ubushinjacyaha burasa nk’uburi kuva kw’izima ku buryo ngo nta kuntu Eugene Nkuranyabahizi yakoherezwa kuburanira mu Rwanda.

Frank Steven Ruta

 

Rwanda: Dr Joseph Nkusi yasabye kuburanira mu rukiko mpuzamahanga

URUBANZA VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA AHANGANYEMO NA LETA Y’URWANDA MU RUKIKO NYAFURIKA RWIMURIWE KUYA 22.03.2017

$
0
0

FDU-Inkingi, ishyaka ritavuga rumwe na Leta iri ku butegetsi mu Rwanda, iramenyesha Abanyarwanda n’abantu bose ko urubanza rw’umukuru wayo Madamu Victoire INGABIRE UMUHOZA uhanganye na Leta y’u Rwanda ruzasubukurwa taliki ya 22/03/2017 imbere y’Urukiko Nyafrika ruharanira uburenganzira bwa muntu ruli Arusha muli Tanzaniya.

FDU-Inkingi irizera ko uku kwimulira urubanza taliki ya 22/03 rwari rwarashyizwe taliki ya 16/06 kutazaba urwitwazo kuli Let aya FPR ikanga kwitaba Urukiko.

Twibutse ko Madamu Victoire INGABIRE UMUHOZA yatahutse i Rwanda taliki ya 16/01/2010 akubutse mu Buholandi igihugu yari yarahungiyemo. Yari acyuwe no kwandikisha ishyaka FDU-Inkingi akazanahatanira umwanya w’Umukuru w’igihugu mu matora yo muli 2010. Yahise atabwa muli yombi arafungwa nyuma y’aho avugiye ijambo ku Rwibutso rw’itsemba-bwoko ku Gisozi. Muli iryo jambo yahavugiye, bwari ubwa mbere umunyapolitike utavuga rumwe na Leta asaba ubutabera busesuye, kubera ko ibyaha byibasira inyoko-muntu byakorewe Abahutu mu Rwanda bitigeze biburanishwa. Ishyaka FDU Inkingi na Madamu Victoire INGABIRE bagasanga rero ari ishyano rwose, kuko mu mahame y’ishyaka ryacu, ubutabera nyakuli ari yo nkingi y’amahoro arambye n’ukwiyunga kw’Abanyarwanda.

Witegereje neza, usanga Madamu Victoire INGABIRE yarakatiwe mbere y’uko anaburanisha rwose. Twibutse ko kuli 23/03/2010, Perezida KAGAME yavuze ati : « Uriya mugore agombe azajye aho akwiye kuba (muli gereza) ; none ubwo hari abanyamahanga bifuza cyane ko INGABIRE yaba umukuru w’abatavuga rumwe na Leta ahubwo nyuma akazanaba Perezida, abongabo bazabe bihanganye

Iryo jambo rya Perezida KAGAME ryahaye itegeko abashinzwe gutoteza Madame Victoire INGABIRE. Nibwo hadaciye n’iminsi, ijambo rimukatira ataranaburana ryasubiwemo n’abayobozi bakuru ba Leta, Madamu Luwiza MUSHIKIWABO Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga na Bwana Maritini NGOGA wari Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda. Ni muli urwo rwego rero Madamu INGABIRE yakatiwe ku italiki ya 30/10/2012, imyaka umunani y’igifungo n’urukiko rwa Kigali hanyuma kuli 13/12/2013 agakatirwa imyaka 15 y’igifungo n’urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda.

Iryo katirwa rya Madamu Victoire INGABIRE ryamaganywe na benshi :

AMNESTY INTERNATIONAL, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ufite icyicaro i Londres ugakorera ku isi hose, watangaje ko : « Urubanza rw’umukuru w’abatavuga rumwe na Leta Madamu Victoire INGABIRE, rwabaye icyitegererezo y’imiburanishirize ibera, kuko ibirego byarimo byari bishingiye ku mpamvu za politike ».

INTEKO ISHINGA AMATEGEKO y’Uburayi yo, mu cyemezo n° 2016/2910 (RSP) cyo ku italiki ya 06/10/2016 yagize iti : « Twamaganye dukomeje imanza zishingiye ku mpamvu za politike, gutoteza no gukulikirana abatavuga rumwe na Leta bagakatirwa bataranaburanishwa, tukaba twibutsa dukomeje ko imanza n’ibirego bitagomba gushingira ku mategeko yanditswe nabi akanasobanurwa nabi nkanankana nk’uko byagaragaye mu rubanza rwa Victoire INGABIRE. »

HUMAN RIGHT WATCH umuryango w’Abanyamerika uharanira uburenganzira bwa muntu wagize uti : « Twasanze urubanza rwa Victoire INGABIRE rwararanzwe n’ukubera gukabije, kuko yakurikiranyweho ibirego bya politike n’ibimenyetso byatanzwe bikaba bitafatwaho ukuli ; Madamu Victoire INGABIRE kandi bamuvukije ihamye ry’ubwere riteganywa n’amategeko bamufata nk’umunyabyaha ataranaburanishwa, ku buryo urubanza narwo rutaciwe mu buryo butomoye

Madamu Victoire INGABIRE amaze kurangiza ubujulire bwe bwose mu gihugu, yiyambaje Urukiko Nyafrika rwita ku burenganzira bwa muntu, ku italiki 03/11/2014, ashingiye ku ngingo ya 34(6) y’amategeko agenga imiburanishirize yarwo. Urubanza rwashyizwe ku italiki ya 04/03/2016.

Ni uko mu buryo butunguranye, taliki ya 29/02/2016, Leta y’u Rwanda mu ijwi rya Ministiri BUSINGYE Jonsoni ushinzwe Ubutabera, yasohoye itangazo irishyikiriza Urwego rukuru rw’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika imenyesha n’Urukiko Nyafrika rurengera uburenganzira bwa muntu, imenyekanisha ko itacyemera amategeko yihariye ashyiraho Urukiko Nyafurika, ko yihakanye ingingo ya 34(6) y’amategeko agenga imiburanishirize y’Urukiko Nyafurika. Ubwo kandi Leta y’u Rwanda isaba ko urukiko ruhita ruhagarika imanza zose zirimo u Rwanda, ruhereye ku rubanza rwa Madamu Victoire INGABIRE. Iryo tangazo Urukiko rwararisuzumye rubwira ababurana ari bo Leta y’u Rwanda na Mme Victoire INGABIRE ko urubanza rugumishijwe ku italiki yarwo ni ukuvuga 04/03 /2016.

Nibwo rero u Rwanda rubujije Madame INGABIRE kujya Arusha, ruba rumubujije kugera imbere y’abacamanza be. Aliko urubanza rwabaye nk’uko biteganijwe kuli 04/03/2016 n’ubwo Leta y’u Rwanda ititabye hakavuga gusa abunganizi ba Madamu INGABIRE. Nyuma, mu nteko yarwo ya 41 kuli 03/06/2016, Urukiko rushyira ahagaragara icyemezo cyarwo n°AFCHPR/Reg/APPL.003/2014/036 rwemeza ko : « Itangazo ridasanzwe Leta y’u Rwanda yasohoye ivuga ko ivuye mu Urukiko ikaba yihakanye ingingo ya 34(6), ryagombaga kuza byibura amezi 12 mbere, ko rero iryo tangazo rya Leta y’u Rwanda ridashobora kuburizamo urubanza rwa Victoire INGABIRE n’izindi manza zose u Rwanda rurimo muli uru Rukiko ».

Leta y’u Rwanda rero, ibonye itishimiye iki cyemezo ihita ihindura, ibyo kuva mu Rukiko irabireka, ahubwo itoresha umucamanza w’umunyarwandakazi mu kwa kalindwi 2016 ubwo Inteko y’Ubumwe bwa Afurika yari iteraniye i Kigali. Uwo mucamanza, Madamu Mariya-Tereza MUKAMULISA, yari asanzwe ari mu Rukiko rw’Ikirenga. Nguko uko u Rwanda rubaye uregwa ari nawe uregerwa !

BIKOREWE I LONDERE MU BWONGEREZA KUYA 15 WERURWE 2017

Justin BAHUNGA,

Komiseri ushinzwe ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa FDU-Inkingi.

jbahunga@yahoo.co.uk

ITANGAZO KU IYIMURWA RY’URUBANZA

Arusha: Leta y’u Rwanda yatinye kuburana na Victoire Ingabire

Arusha: Urubanza Ingabire yarezemo Leta y’u Rwanda rwatangiye idahari

Ministre Busigye ati :Simvuga ku rubanza rwa Ingabire bidakwira isi yose


Karongi: Urukiko rwagize umwere umubitsi wa FDU-Inkingi, Gasengayire Léonille

$
0
0

Urukiko rukuru rwa Karongi muri uno mugoroba wa kuwa 23 Werurwe 2017 rumaze kwemeza ko Mlle Gasengayire Léonille, umubitsi w’ishyaka FDU-Inkingi ari umwere runategeka ko ahita afungurwa.

Nabibutsa ko Mlle Gasengayire Léonille yatawe muri yombi mu kwezi kwa Kanama 2016 ashinjwa ngo gukangurira abaturage kwigumura ku butegetsi. Yafatiwe ahitwa i Kivumu bivugwa ko yasabaga abaturage kwanga kwimurwa mu byabo badahawe ingurane.

Ishyaka FDU-Inkingi ryari ryatangaje ko itabwa muri yombi ry’umubitsi waryo ari uburyo bwa Leta y’u Rwanda rwo gushaka gutera ubwoba no kubuza ubwisanzure abayoboke baryo bari mu Rwanda.

Ben Barugahare

Ibyashinjwe umufasha wanjye Violette Uwimana ntabwo byantangaje: Faustin Rukundo

Green Party ni ishyaka ryashinzwe na Perezida Kagame: Lt Gen Kayumba Nyamwasa

$
0
0

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Werurwe 2016, i Arusha muri Tanzaniya mu rukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu hatangiye urubanza Lt Gen Kayumba Nyamwasa n’abandi nka Stanley Safari barezemo Leta y’u Rwanda.

Nk’uko bigaragara mu incamake y’ikirego cya Lt Gen Kayumba Nyamwasa ngo yamaganye ihindurwa ry’itegeko nshinga ry’u Rwanda kugira ngo Perezida Kagame ashobore kongera kwiyamamaza ku nshuro ya 3.

Kuri Lt Gen Kayumba Nyamwasa ngo uburyo ihindurwa ry’itegeko nshinga mu ngingo yaryo ya 101 byakozwe ngo byarimo iterabwoba ndetse ngo nta n’umucamanza wari kuburizamo ihindurwa ry’iyo ngingo kubera ko ngo ubutabera bw’u Rwanda ngo butigenga kandi abacamanza hafi ya bose bakaba ari abarwanashyaka b’ishyaka FPR riri ku butegetsi.

Avuga ku bijyanye n’abarwanije ihindurwa ry’ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda, Lt Gen Kayumba Nyamwasa avuga ko ishyaka Green Party riyobowe na Frank Habineza ndetse watangaje ko aziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora yo muri Kanama 2017, ngo iryo shyaka ryashinzwe na Perezida Kagame mu rwego rwo kujijisha no kwiyerurutsa ngo yerekane ko hari abatavuga rumwe nawe mu gihugu kandi bagaragaza ibitekerezo byabo mu bwisanzure ntibabizire!

Leta y’u Rwanda iraregwa :

  • Kutubahiriza ingingo ya 13, 19, 21 na 22 z’amahame nyafurika ku bureganzira bw’ikiremwamuntu n’abaturage.
  • Kutubahiriza ingingo ya 23 y’amahame nyafurika ku bijyanye na demokarasi, amatora n’imiyoborere.
  • Kutubahiriza ingingo ya 6 (d) y’amasezerano agenga umuryango w’ibihugu bigize umuryango w’Afrika y’uburasirazuba (East African Community)
  • Kutubahiriza ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda.

Leta y’u Rwanda yo yavuze ko bamwe mu batanze ikirego batakagombye guhabwa ijambo muri urwo rukiko. Ngo nka Lt Gen Kayumba Nyamwasa na Stanley Safari ngo bakatiwe badahari n’inkiko z’u Rwanda kubera Genocide n’ibindi byaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu ngo uretse n’ibyo ngo bashyiriweho inyandiko mpuzamahanga zo kubata muri yombi.

U Rwanda mu mwaka ushize wa 2016 rwikuye mu masezerano rwari rwasinyanye n’Urukiko Nyafurika rw’Uburengnzira bwa Muntu n’Abaturage yavugaga ko Umunyarwanda ku giti cye cyangwa itsinda ry’Abanyarwanda bashobora gutangamo ikirego kijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Guverinoma y’u Rwanda kandi ishinja abaterankunga b’uru rukiko ari bo Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), ikigo cy’ubufatanye mu bya tekiniki cy’Abadage (GTZ) ndetse n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu (FIDH), kuba barahaye ruswa umwanditsi ndetse n’abacamanza b’uru rukiko ngo bakire ikirego cya Ingabire Victoire nawe wari wareze u Rwanda muri uru rukiko aho kuri uyu wa 22 Werurwe 2017 urubanza rwe rwari ruteganyijwe Leta y’u Rwanda ikanga kurwitabira.

Ntabwo ari Lt Gen Kayumba Nyamwasa wenyine wareze Leta y’u Rwanda muri uru rukiko kuko hari n’abandi banyarwanda bayireze nka:

Victoire Ingabire

Kennedy Gihana ari kumwe n’abandi bantu

Rutabingwa Chrysanthe

Laurent Munyandilikirwa

U Rwanda kandi rushinja uru Rukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa muntu n’Abaturage kugerageza guharabika u Rwanda ku kijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu .

 Frank Steven Ruta

 

 

Arusha: urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

Leta y’u Rwanda yatinye Ubwongereza irekura Violette Uwamahoro

Violette Uwamahoro yarekuwe anasubizwa Passport ye y’Ubwongereza

Twaganiriye na Gasengayire. Aratubwira ubuzima bwe muri Gereza ya Muhanga

$
0
0

Leonille Gasengayire ni Umubitsi wungirije w’ishyaka FDU-Inkingi. Ni umunyeshuri muri Kaminuza mu Rwanda. Hashize hafi amezi 7 agiye gusura ababyeyi be muri Rutsiro, inzego z’umutekano zimuta muri yombi ngo yagomesheje abaturage. Ejo niho yaburanye ararekurwa. Aratubwira imibereho ye muri gereza.


Rugamba Jovanny watorotse gereza yafashwe na Leta y’u Rwanda ariko ntishaka kumugaragaza.

$
0
0

Umufungwa Rugamba Jovanny yatorotse Gereza ya Nyarugenge isigaye iherereye ahitwa Mageragere mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare uyu mwaka. Amakuru dukesha umuntu wacu uri i Kampala aravuga ko mu cyumweru gishize hagati y’itariki ya 18 na 19 Mata 2017 Polisi ya Uganda yamufatiye muri icyo gihugu imugeza ku nzego z’umutekano za Leta y’u Rwanda.

Ikibabaje nuko kugeza uyu munsi Leta y’u Rwanda idashaka kugaragaza aho uyu mufungwa Rugamba Jovanny yaba aherereye kugira ngo byibuze umuryango we ushobore kumusura nk’uko wari usanzwe umusura muri gereza ya Nyarugenge.

Biratangaje kubona ukuntu ibinyamakuru bya Leta ya Kigali byose byatangaje itoroka rye, nyamara yamara gufatwa byose bikinumira. Ibi bihishe imigambi mibi.

Umufungwa Rugamba Jovanny wacitse ku icumu rya Jenoside muri 1994, ngo yari afungiwe icyaha cy’ubwicanyi yakoze ubwo yari umusirikare w’inkotanyi akaba yarakatiwe n’inkiko imyaka 20 y’igifungo akaba yari amaze imyaka 6 afunzwe.

Turasaba Leta y’u Rwanda kugaragaza uyu muntu aho ari cyangwa yaba yaramwishe nabyo bikamenyekana kuko birazwi ni akamenyero kayo kurigisa abantu bakaburirwa irengero

Marian Uwimana

Global campaign for Rwandans Human Right

Dr Théoneste Niyitegeka yakatiwe imyaka 15 hakurikijwe ingingo z’itegeko zitabaho!

Danemark: Wenceslas Twagirayezu yateye utwatsi ibyo ashinjwa, asaba kutoherezwa mu Rwanda

$
0
0

Amakuru dukesha abatuye Danemark bazi neza Wenceslas Twagirayezu, arerekana urujijo ruri mu byo akurikiranyweho nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi y’iki gihugu kuwa kabiri tariki ya 16/05/2017. Bukeye bwaho, ni ukuvuga tariki ya 17/05/2017, yagejejwe imbere y’urukiko amenyeshwa ko aregwa ko ku itariki ya 07/04/1994 ko yishe abantu muri Rubavu. Ibi yarabihakanye asobanura ko uretse no kuba atarabishe ko ndetse kuri iyo tariki ngo yari i Goma.

Wenceslas Twagirayezu yageze muri Danemark mu w’2001. Akomoka ahahoze ari ku Gisenyi, ariko abamuzi basobanura ko amashuri abanza n’ayisumbuye yayize kuri Goma. Arubatse afite abana 4. Muri 94 yari umwarimu.  Uyu mugabo w’imyaka 49 uri gushinjwa gukora ubwicanyi muri jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994. Twagirayezu, ari kumwe n’umuburanira yabwiye urukiko ko nta ruhare yagize muri ayo mahano, ko ahubwo yibasiwe n’ababajwe n’uko yagiye gushinjura bamwe mu bahoze bafungiye Arusha muri Tanzaniya imbere y’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda (TPIR). Wenceslas Twagirayezu avuga ko uretse no kuba nta bwicanyi yakoze, ko ndetse n’amatariki bamushinjaho kwica mu Rwanda, ko atari ho yari ari, ko ahubwo icyo gihe ngo yari mu biruhuko by’amashuri, akab yari mu mugi wa Goma.

Wenceslas Twagirayezu muri Danemark

Ku ruhande rw’abamushinja, baravuga ko bafite abatangabuhamya bagera kuri 25, ngo bazatanga ibimenyetso byerekana ko ibyo bamushinja bifite ishingiro. Wenceslas Twagirayezu na we akavuga ko afite abahamya ko atari mu karere bamushinja gukoramo ibyaha ku matariki batanga. Ngicyo icya mbere mu biteje urujijo muri iri tabwa muri yombi rya Twagirayezu. Biramutse bigaragaye ko yari ku Gisenyi ku matariki we ubwe avuga ko yari Goma, byamugora kwiregura no gusobanura icyari cyatumye avuga ko atari ahari. Ariko na none, biramutse bibaye impamo ko yari i Goma ku matariki bamushinjaho kwica abantu Rubavu, abamushinja na bo bakorwa n’isoni imbere y’urukiko.

Icya kabiri, giteje urujijo ku bantu bari Danemark bazi uko Twagirayezu asanzwe yitwara mu mibereho ye n’ibikorwa bimuranga muri icyo gihugu, ni uko, abo ku ruhande rw’abamushinja babwiye urukiko ko ngo ari mu ishyirahamwe ry’abajenosideri aho muri Danemark. Nyamara, abahatuye kandi bari kumwe na we mu ishyirahamwe bavuga ko icyo ribereyeho ari ugusigasira umuco nyarwanda, aho bawigisha cyane cyane abakiri bato. Iryo shyirahamwe rukumbi Twagirayezu abamo n’abandi banyarwanda muri Danemark, ngo nta na politiki irirangwamo ku buryo ibyo byo gushinja abaririmo kuba abajenosideri, ngo ni ukurengera no gushaka kwanduranya ku barigize. Ku muntu urebera ahitaruye uko bamwe mu banyarwanda bishishanya, mu by’ukuri ntacyo bapfa, dore ko batanaziranye, ubwabyo bitanga isura y’abatazi iyo bava n’iyo bagana.

Araregwa ibyaha bifite uburemere bukomeye

Ubwo yagezwaga imbere y’urukiko tariki ya 16 Gicurasi 2017, Twagirayezu yarezwe ibyaha birimo: kuba mu bagabye igitero ku ishuri ryisumbuye rya Saint fidèle ahahoze ari ku Gisenyi, ngo hakicwa abantu. Kuba yari mu bagabye igitero kishe abantu muri Kaminuza y’i Mudende na ho n’ahahoze ari ku Gisenyi. Kuba ngo yararangiye abasirikare ahari hihishe umuryango w’abatutsi bakicwa kandi ngo yajyanye n’abo basirikare. Aho hose ngo hishwe abantu bagera ku 1000. Hejuri y’ibi, abamushinja banongeraho ko ngo Twagirayezu yari umwe mu bayobozi ba CDR mu karere yari atuyemo. Ibi byose Twagirayezu abihakana yivuye inyuma.

Danemark ihagaze ite imbere y’abashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi mu gihe cya jenoside?

Mu w’2007, Danemark yashyizeho itegeko rivuga ko abazaregwa nyuma y’uwo mwaka ibyaha nk’icya jenoside, bazajya boherezwa kujya kuburanira aho byakorewe. Ni ko byagenze kuri Emmanuel Mbarushimana woherejwe mu Rwanda muri Nyakanga 2014. Na ho Sylvère Ahorugeze wari wararezwe kuva mu w’2006, yaburaniye muri icyo gihugu ndetse birangira atsinze aba umwere, ku buryo yanahawe indishyi z’akababaro zihwanye na miliyoni y’amakurone ya Danemark, ahwanye n’amayero ibihumbi hafi 135; ni ukuvuga impozamarira zihwanye n’amanyarwanda miliyoni hafi 135. Nyuma y’umwaka w’2007, Danemark yohereje intumwa mu Rwanda kureba niba igihugu kirangwa n’ubutabera. Icyo gihe ni na bwo hatangiye gahunda yo kureba niba bamwe mu bari bafungiye Arusha, batakoherezwa mu Rwanda. Hubatswe gereza ya Mpanga, igirwa icyitegererezo. Gusa icyo bamwe bashobora kuba bibeshyaho; ni ukureba ubwiza bw’inkuta ukabihuza n’uburyo n’imibereho y’abafungirwamo.

Aba « danois » boherejwe kujya kureba ubucamanza bwo mu Rwanda bagarukanye imyanzuro yemeza ko ibintu bimeze neza mu gihugu, ko ndetse ubucamanza burimo ubutabera. Ibi byatumye igihugu cya Danemark gishimangira icyemezo ko uzajya ashinjwa jenoside azajya yoherezwa mu Rwanda aho ashinjwa gukorera ibyaha. Cyakora, iyo na none umuntu asomye raporo inononsoye yakozwe n’abadepite bo mu bihugu by’i Burayi basuye u Rwanda umwaka ushize, bakitegereza imiterere y’ubutegetsi ndetse n’imikorere y’ubucamanza, usanga bihabanye kure n’ibyo intumwa za Danemark zavuze zivuye mu Rwanda. Abo badepite b’Umuryango w’ubumwe bw’i Burayi banenze bikomeye imikorere itari myiza y’inzego z’ubutegetsi n’iz’ubucamanza, aho bemeza ko nta butabera mu manza zimwe na zimwe, aha bakaba baratanze urugero rw’urubanza rwa Victoire Ingabire Umuhoza wakatiwe imyaka 15, abo badepite bakaba barasabye ko rwasubirwamo.

Ku bijyanye rero n’urubanza rwa Wenceslas Twagirayezu, mu gihe Danemark yo yemera ko mu Rwanda hari ubutabera, abunganizi be bafite akazi ko kumuburanira berekana impamvu zigaragaza ko uregwa ashobora kurenganwa imbere y’inkiko zo mu Rwanda, cyangwa se ko ashobora gufungwa mu buryo bubangamiye uburenganzira bw’imfungwa. Abunganizi ba Twagirayezu bafite iminsi itarenga 30 yo kuba bagaragaje niba hari icyo bashingiraho gituma adakwiye kuburanira mu Rwanda. Ku ruhande rw’abarega na bo bazashimangira ko akwiye kuburanira mu gihugu ashinjwamo kuba ari ho yakoreye icyaha, ndetse banongereho ko mu Rwanda, uregwa afite uburenganzira nk’ubw’umuburanyi wese. Ese umucamanza wo muri Danemark, azaruca asobanukiwe neza ukuri kutagaragarira bamwe mu banyamahanga ku bijyanye n’u Rwanda muri iki gihe? Igisubizo ni mu kwezi gutaha kwa Kamena.

Source: Jean Claude Mulindahabi – Umunyamakuru.com

Yitabiriye Inama y’umushyikirano none arasabirwa gufungwa burundu

Umunyamakuru Shyaka Kanuma yagejejwe imbere y’urukiko

Viewing all 623 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>