Quantcast
Channel: Ubutabera Archives - Umunyarwanda
Viewing all 623 articles
Browse latest View live

Imvo n’imvano y’ifungwa rya Enoch Ruhigira mu Budage


Major Dr Mupenzi Rugomwa wishe umwana w’umunyeshuri avuga ko yamwishe yitabara!

$
0
0


Se wa Mbarushimana Théogène, wishwe afite ifoto y'umwana we

Se wa Mbarushimana Théogène, wishwe afite ifoto y’umwana we

 

Abaturanyi babonye ubwo bwicanyi bo babivugaho iki?

 

Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango rumaze gukatira umubitsi wa FDU Inkingi Mlle Gasengayire Leonille kuba afunze mu gihe cy’iminsi 30

$
0
0

Amakuru atugeraho kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Nzeli 2016 aravuga ko Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango rumaze gukatira umubitsi wungirije w’ishyaka FDU Inkingi Mlle Gasengayire Leonille kuba afunze mu gihe cy’iminsi 30 kugirango ngo ubushinjacyaha bukomeze gushakisha ibimenyetso!

Boniface Twagilimana

Umukuru wungirije w’ishyaka FDU-Inkingi

U Buhorandi: inteko nshingamategeko yasabye ko iyoherezwa mu Rwanda rya Mugimba na Iyamuremye rihagarikwa.

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu gihugu cy’u Buhorandi aravuga ko benshi mu bashingamateka muri icyo gihugu basabye ko iyoherezwa mu Rwanda ry’abakekwaho Genocide aribo Jean  Claude Iyamuremye na Jean Baptiste Mugimba ryahagarikwa.

Impamvu nyamukuru y’iki cyemezo ni uko abagifashe bemeza ko abakekwa baramutse boherejwe kuburanira mu Rwanda batabona ubutabera bwuzuye.

Mu gufata iki cyemezo hifashishijwe ubuhamya bw’impuguke zakoranye igihe kinini n’abayobozi b’u Rwanda mu bijyanye n’ubutabera nka Martin Witteveen, ibyegeranyo by’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu nka Amnesty International ikemanga inzego z’ubutabera mu Rwanda, ndetse n’icyegeranyo cya Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Buhorandi kivuga ko mu Rwanda imigendekere myiza y’imanza ishobora kubangamirwa n’abategetsi ba politiki, abasirikare bakuru cyangwa abaherwe.

Abashingamateka nyuma yo gufata icyemezo cy’uko Bwana Iyamuremye na Bwana Mugimba batohezwa kuburanira mu Rwanda batangaje ko ari inyungu za buri wese ko abakekwaho gukora Genocide bakurikiranwa ariko igihugu cy’u Buhorandi kifuza ko abakurikiranwa bahabwa ubutabera bwuzuye. Urubanza rw’aba bagabo rukazabera mu gihugu cy’u Buhorandi.

Ben Barugahare

Email: therwandan@ymail.com

Dr Léopold Munyakazi azaburanishwa n’inkiko zirangwa n’ubutabera ?

$
0
0

Dr Léopold Munyakazi yavanywe ku ngufu muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho yari yarahungiye avuye mu Rwanda mu mwaka w’2004. Mu w’2008 ni bwo ubushinjacyaha bwo mu Rwanda bwohereje impapuro zo kumufatisha, zimwe zinyuzwa muri « interpol ». Icyo gihe abamuburaniye berekanye ko yazizwaga ibiganirombwirwaruhame yatanze ageze muri Amerika kimwe n’inyandiko ze yatangaje. Mu ikubitiro yari yararekuwe. Yongeye gutabwa muri muri yombi tariki ya 4 Nzeli 2015. Biravugwa ko mu ntangiriro z’iki cyumweru ari bwo kujyanwa mu Rwanda ku ngufu byashyizwe mu bikorwa.

Muri iki gihe umuntu nka Dr Léopold Munyakazi abategetsi b’i Kigali bashinja jenoside ashobora kwizera ko azaburanishwa mu buryo bwubahirije ubutabera nyakuri? Mu Rwanda ubucamanza buhwanye n’ubutabera?

Icyaha cya jenoside, kimwe n’ibindi byaha by’ubwicanyi, ni ibyaha bifite uburemere, bigomba guhanwa hakurikijwe amategeko. Kuba ababikoze bakurikiranwa bakanahanwa ni ibintu byumvikana kuko ni n’uburyo bwo kurinda ko hagira utinyuka kongera gukora amahano nk’ayo. Ariko ikibazo gikomeje kwibazwa n’abanyarwanda banyuranye ni ukumenya niba mu by’ukuri hatari ababoneranwa bagashinjwa iki cyaha nk’intwaro yo kubahashya bitewe n’uko batemeye kuba inkomamashyi cyangwa kuba batinyuka kuvuga ibitagenda banasaba ko byakosorwa. Aho, ni ho uzasanga hari abavuga ko bibaye ari uguhitamo, baburanishwa n’inkiko z’amahanga zigerageza kuburanisha zubahiriza amahame shingiro agenga imiburanishirize mu rukiko, n’ubwo muri zo hari izigwa mu mutego wo guhumwa amaso cyangwa gushimisha abari ku butegetsi.

Niba koko Dr Léopold Munyakazi yaragize uruhare mu bwicanyi, urukiko rwabigaragaza mu nzira nyazo, amategeko akubahirizwa, kuko ubutabera ni ngombwa. Cyakora byaba ari andi mahano, aramutse azira gusa kunenga ubutegetsi buriho muri iki gihe cyangwa kutavuga rumwe n’abanyabubasha babufite. Byaba ari akandare abaye ahimbirwa ubwicanyi atakoze. Mu bitangazwa n’ikinyamakuru « Jeune Afrique » ashinjwa harimo ko mu gihe cya jenoside ngo yaba yaravuze ko abatutsi bose ari abanzi, ngo bagomba kwicwa. Iki kinyamakuru kikongeraho ko yaba anakekwa guhuriza hamwe abatutsi ku ruzi rwa Nyabarongo, aho abagera kuri 40 ngo bishwe bakajugunywamo. Jeune Afrique ivuga ko ngo yari afite imbunda yo mu bwoko bw’izirasa umusubirizo (fusil-mitrailleur), ikongeraho ko ngo atabihakana. Ikindi kimuvugwaho twe tudafitiye ibimenyetso ngo yaba yaravuze ko ibyabaye mu Rwanda atari jenoside ngo ko ari isubiranamo ry’amoko.

Dr Léopold Munyakazi ni muntu ki? Asobanura ate ibyo ashinjwa n’ibyamubayeho we ubwe?

Prof. Munyakazi asobanura uburyo yafungiwe i Ririma imyaka itatu n’igice, ngo agasohorwamo nta cyo arezwe imbere y’urukiko. Nyuma yoherezwa gufungirwa i Gitarama aho ngo amaperereza yerekanye ko nta kibi kimurangwaho. Iyo gereza yayimazemo umwaka hafi n’igice, arafungurwa. Asobanura ubuzima bubi yabayemo mu ibohero, akongeraho ko ari umubabaro urenze urugero ku muntu ufungiye akamama. Ibohero ryo mu Rwanda ngo kutarigwamo ni umunsi uba utaragera ngo kuko we ubwe yiboneye uko imfungwa zifatwa nabi kandi na we ako kaga akabamo. Avuga ko muri gereza yabayeho mu buzima budakwiye ikiremwamuntu.

Uyu mwarimu n’inzobere mu ndimi, wanigishije muri Kaminuza y’Urwanda nyuma y’impamyabushobozi y’ikirenga (Doctorat) yavanye mu Bufaransa, ngo mu w’1994 na we yameneshejwe n’interahamwe ziranamutwikira asigara iheruheru ava aho yaratuye i Kigali ngo ageze aho avuka i Kayenzi interahamwe zaho ngo zimukeka amababa ko ngo ubwo yameneshejwe i Kigali bivuze ko hari aho ahuriye n’abateye Urwanda.

Uyu mugabo uvuga ko mbere ya jenoside nta shyaka yarimo asobanura uburyo yabujijwe amajyo ubwo yayoboraga CESTRAR, urugaga ruharanira uburenganzira bw’abakozi, ngo kuko yaharaniraga ko rwigenga rukava mu maboko y’ubutegetsi. Yerekana ko atahiriwe na mbere ya jenoside. Nyuma ya 94 ngo yagiye mu ishyaka PDC, n’uko ngo bidateye kabiri ashyirwa mu kagozi (gereza) ataragira n’umwanya ugaragara muri iyo nzira ya politiki. Aribaza niba atazira kuvugisha ukuri, kuvuga icyo we asanga ari imvo n’imvano y’ibibazo by’Urwanda, no kutemera kuba humiriza nkuyobore.

N’ubwo yari amaze igihe aba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, aho yigishije igifaransa muri Goucher College muri Leta ya Maryland, inzira ye y’umusaraba cyangwa karuvariyo byari byarakomeje kuko yamaze imyaka isaga itanu atorohewe na manda yo kumufatisha yakozwe n’abategetsi b’Urwanda. Hari bamwe mu banyarwanda bavuga ko harimo itekinika? Ribaye ririmo abanyamerika ntibaba baguye mu mutego wo kumutegeza aho atazoroherwa imbere y’urukiko n’igihome? Njye ku giti cyanjye sinzi iby’uyu mugabo, ariko hari abanyarwanda bazi ukuri kuri we. Abo ngabo bakwiye kugira uruhare mu butabera. Ukuri kugatsinda ikinyoma.

Jean-Claude Mulindahabi

Nyuma y’aho umwanya we uhawe undi, ubushinjacyaha bwahagaritse gukurikirana Rose Mukankomeje!

$
0
0

Nyuma y’aho umwanya we ku buyobozi bwa REMA uhawe Ir Coletta Ruhamya mu nama ya Guverinoma, ubu ubucamanza bwahagaritse gukurikirana Dr Rose Mukankomeje bubisabwe n’ubushinjacyaha!

Inkuru irambuye

 

 

 

Umutangabuhamya mu rubanza yemeje ko ku gasozi ka Kabuye gusa haguye abatutsi barenga miliyoni!!

Nyuma yo gushimutwa Bwana Mbarushimana Martin ubu afungiye muri Gereza ya Gasabo mu mugi wa Kigali.

$
0
0

Ikinyamakuru cyacu kimaze iminsi gikurikirana inkuru cyari cyagejejejweho n’umuryango wa Mbarushimana Martin ukomoka mu karere ka Karongi umurenge wa Gishyita ariko akaba yari atuye mu mugi wa Muhanga ahitwa i Gahogo.

Uyu mbarushimana akaba nkuko tubikesha abantu bo mu muryango we bakaba baramuburiye irengero tariki ya 9 Nzeri 2016. Nyuma yo kumubura umuryango we wakomeje kumushakisha hose muri za kasho za polisi aho bagiye no kuri kasho ya polisi y’umurenge wa Nyamabuye bakabwirwa ko ntawigeze ahafungirwa nyamara umwe mu bapolisi barindaga kuri iyo kasho ya polisi ya Nyamabuye akaba ngo yarongoreye umwe mu bari baje gushakisha ati barabeshya arahari ariko mubigire ibanga ntimuvuge ko nabibabwiye najye batanyireza.

Abo mu muryango wa Martin bamaze kubibwirwa koko baratashye ariko mu gitondo barongera baragaruka ariko noneho bajya ku buyobozi bwa polisi y’akarere ka Muhanga basa nabagiye kubaza niba batafashwa gushakisha aho umuntu wabo yaba aherereye.Nyuma yo gusaba ubufasha bashubijwe ko basiga numero ya telefone babahamagaraho mu gihe haba hari amakuru bamenye.

Hagati aho ariko umwe muribo yarongeye anyarukira kuri wa mupolisi wari wabibiye ibanga ko Martin ariho afungiye maze basanga yahise yimurwa ajyanwa gufungirwa muri geteza ya Muhanga aho ngo yamaze iminsi ibiri nabwo akahimurwa akajyanwa gufungirwa muri gereza ya Gasabo iri mu mugi wa Kigali.

Mu bucukumbuzi bwacu twashatse kumenya byinshi kuri iri fungwa risa neza neza nk’ishimutwa, tuza kumenya ko uyu Mbarushimama Martin aho yanyuze hose kugeza agejejwe muri gereza ya Gasabo mu mugi wa Kigali ntiyigeze abazwa ikibazo na kimwe n’ubugenzacyaha cyangwa ubushinjacyaha.

Andi makuru twabashije kumenya nuko uyu Mbarushimana Martin yari yarigeze gufungwa azira ibyaha bifitanye isano na genocide nabwo muburyo bw’akagambane kuburyo inkiko gacaca zamugize umwere inshuro eshatu zose ariko ngo kubera ko hari umusirikare ukomeye wari witambitse muri dosiye ye bikaba byaratumwe amutumiriza inteko idasamzwe ivuye ahandi maze imukatira gufungwa imyaka 19. Icyi gihano cy’akamama nkuko abaduhaye aya makuru babyemeza uyu Mbarushimana akaba yari yakirangije tariki ya 13 Werurwe umwaka ushize wa 2015 maze arafungurwa kuko iyo myaka 19 yari ayirangije.

Andi makuru twaje kubona muri iri fungwa rindi ry’uyu mugabo nuko ngo ryapanzwe n’umuyobozi wa Gereza ya Gasabo witwa Ntawiheba Moise uyu akaba ari umusirikare kuko ubu mu Rwanda amagereza yose ahari ayoborwa n’abasirikare. Uyu Ntawiheba ngo akaba yarafunze uyu Martin muri ya gahunda ndende y’Inkotanyi cyane cyane hashingiwe ku mugambi muremure wa wa muryango IBUKA  aho ngo ushaka ko umuntu wese ufunze ku mpamvu za genocide ngo bagomba gukora ibishoboka byose agapfira muri gereza .Ibi rero ngo niyo mayeri ubu arimo akoreshwa nyuma yaho ngo imiryango mpuzamahanga itangiye gusakuriza ko ngo abantu barangiza ibihano byabo ntibafungurwe ubu ngo amayeri IBUKA na CNLG ubu basigaye bakoresha nuko umuntu wakatiwe ibya genocide azajya arangiza igihano bareke koko afungurwe ariko ngo bashake uko bongera bamute muri yombi bongere bamugarure muri gereza. Aha ngo nibigenda bitya bazajya bashaka ikindi cyaha cy’igihimbano bamushyiraho nibinanirana bavuge ko baje kuvumbura ko igihano cye cyari kitararangira maze kubera ko bazi ko dosiye zose za gacaca zibitswe na CNLG ngo ufunzwe ntazajya abona uburyo bwo kubivuguruza kuko CNLG izajya ibafasha kuzibiranya dosiye yuwo bafunze maze imyaka n’imyaniko ishire uwafunzwe akiburagizwa kugeza igihe azapfira muri gereza nkuko IBUKA ibyifuza!

Mu gukomeza gukurikirana iby’iyi nkuru twanabashije kumenya ko uyu Mbarushimana Martin aho afungiye muri gereza ya Gasabo ngo arimo kureba uko yarega mu rukiko uyu muyobozi wa gereza ya Gasabo Bwana Ntawiheba Moise umufunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Tuzakomeza tubakukiranire iby’iyi nkuru.

Gacendegeri Jean


Dr Léopold Munyakazi yise umushinjacyaha umushinjabinyoma!

U Buhorandi bwohereje mu Rwanda Jean Claude Iyamuremye na Jean Baptiste Mugimba

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan muri iki gitondo cyo ku wa gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo 2016 aravuga ko ubu twandika iyi nkuru abanyarwanda babiri bari bafunguye mu gihugu cy’u Buhorandi bari mu nzira igana ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Schiphol i Amsterdam aho bagiye gushyirwa mu ndege yihariye ibajyana mu Rwanda.

Amakuru dukesha abantu bari hafi y’imiryango y’aba banyarwanda babiri aravuga ko n’ubwo inteko nshingamategekol y’u Buhorandi yari yasabye ko batakoherezwa mu Rwanda ijambo rya nyuma ryari rifitwe na Ministre ushinzwe umutekano n’ubutabera,  Ard van der Steur ari nawe wafashe icyemezo cy’uko boherezwa mu Rwanda.

Ku munsi wo ku wa gatanu tariki ya 11 Ugushyingo 2016, ababuranira aba banyarwanda babiri bari bagerageje gukora uko bashoboye dore ko atari bobonyine kuko za Kiliziya ndetse n’umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu Amnesty International bari bandikiye Ministre w’ubutabera n’umutekano ngo aburizemo icyemezo cyo kubajyana mu Rwanda ariko avunira ibiti mu matwi.

Umucamanza ukurikirana urwo rubanza nta kindi yari gukora uretse kubahiriza icyemezo cya Ministre w’ubutabera n’umutekano.

Marc Matabaro

Email: therwandan@ymail.com

Canada yohereje mu Rwanda Henri Jean Claude Seyoboka

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan muri iki gitondo cyo ku wa kane tariki ya 17 Ugushyingo 2016 aravuga ko igihugu cya Canada cyohereje mu Rwanda Henri Jean Claude Seyoboka, umunyarwanda wabaga muri Canada kuva mu 1996.

Amakuru atugeraho akaba avuga ko Henri Jean Claude Seyoboka benshi bazi ku izina rya Zaïre w’imyaka ikabakaba 50 ashobora kugezwa i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 17 Ugushyingo 2016.

Henri Jean Claude Seyoboka aregwa n’igihugu cya Canada ngo kuba ataravuze ko yari umusikare igihe yakaga ubuhungiro.

Umutangabuhamya utarashatse ko umwirondoro we umenyekana yamushinje ngo kuba yarishe umugore n’abana 2 mu 1994, uwo muntu yabicishije mu rukiko rwa Arusha.

Frank Steven Ruta

Email: therwandan@ymail.com

 

Jean Claude Iyamuremye na Jean Baptiste Mugimba bagejejwe mu rukiko

Seyoboka woherejwe na Canada azaburanishwa n’urukiko rwa gisirikare

$
0
0

Amakuru dukesha ikinyamakuru izuba rirashe aravuga ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko bwohereje dosiye ya Seyoboka Jean Claude mu Bushinjacyaha bwa gisirikare.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, mu butumwa bugufi kuri telefone, atangaje kuri uyu mugoroba wo kuwa Kane, tariki ya 24 Ugushyingo 2016, ko Seyoboka azaburanishwa n’urukiko rwa gisirikare.

Yagize ati”Dosiye ya Seyoboka Jean Claude yoherejwe mu Bushinjacyaha bwa gisirikare, kandi azaburanishwa n’urukiko rwa gisirikare kubera impamvu imwe y’uko yari umusirikare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Byongeye, Nkusi yibutsa ko urubanza Seyoboka yaburanishijwe muri Gacaca adahari ruseswa, akaburanishwa n’urukiko rufite ububasha bwo gukurikirana dosiye ye.

Henri Jean Claude Seyoboka yitabye urukiko rwa gisirikare

$
0
0

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2016, mu rukiko rw’ibanze rwa gisirikare i Nyamirambo mu gitondo haburanishijwe urubanza rwa Sous-lieutenant Henri Jean Claude Seyoboka, wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda mbere ya 1994 uherutse kwirukanwa na Canada.

Umwunganira ntabwo yashoboye kugaragara mu Rukiko, S/Lt Seyoboka yavuze ko nta kintu na kimwe ashobora kuvuga mu rukiko nta mwunganizi mu mategeko uhari.

Umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika, Eric Bagiruwubusa yakurikiranye iyo nkuru:

 

 


 

Leta y’u Rwanda ngo igiye gukurikirana abafaransa ishinja Genocide

$
0
0

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda buratangaza ko bwatangiye gukurikirana bamwe mu bari abayobozi muri Leta no muri Guverinoma y’Ubufaransa, bakekwaho uruhare muri Jenoside

Umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa yavuganye n’umushinjacyaha mukuru wa Repubulika mu Rwanda Bwana Richard Muhumuza kandi Radio Ijwi ry’Amerika yavuganye n’umunyamategeko Innocent Twagiramungu asobanura uko abona iki kibazo mu rwego rw’amategeko.

 


 


Ferdinand Nahimana na Padiri Emmanuel Rukundo bari bafungiwe muri Mali barekuwe

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu gihugu cya Mali aravuga ko Ferdinand Nahimana na Padiri Emmanuel Rukundo bari bafungiwe muri icyo gihugu barekuwe.

Aba bagabo bari bafunze kubera gushinjwa Genocide barekuwe kubera ko barangije 2/3 by’ibihano bari barahawe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda rwari Arusha.

Ferdinand Nahimana, wari umwarimu w’amateka muri Kaminuza yari yakatiwe imyaka 30 naho Padiri Emmanuel Rukundo wari umupadiri mu gisirikare yari yakatiwe imyaka 23.

Bombi bari bafungiye muri Gereza y’ahitwa Koulikoro, muri Mali, kubera amasezerano iki gihugu cyagiranye n’umuryango w’abibumbye ONU.

Incamake y’ibyaranze ubutabera mu Rwanda mu 2016

$
0
0

 

Shyaka Kanuma bamujyanye amaguru adakora hasi bamwagira no kuvugana n’umugore we

Dr Théoneste Niyitegeka yatangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara!

$
0
0

Amakuru atugeraho dukesha umuntu wizewe ukora mu rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS), aratumenyesha ko uwo ex-candidat Perezida Dr Theoneste NIYITEGEKA kuri uyu wa gatanu taliki ya 13 Mutarama 201, yatangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara mu rwego rwo guharanira uburenganzira bwe yavukijwe na komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside ( CNLG), yimanye dosiye ye ngo abashe gusubirishamo urubanza ku ngingo nshya!

Nkuko bizwi n’abantu bose, Dr Niyitegeka yafungiwe gusa kuba yaratinyutse guhangana na Paul Kagame mu matora! Nkuko bisanzwe iteka, umuntu wese ugerageje guhangana na buriya butegetsi bwa Kigali, ahita ahimbirwa ibyaha akajugunywa muri gereza!

Igitangaje rero kuri ex-candidat Perezida Dr Niyitegeka we nuko yafunzwe hakurikijwe ingingo z’amategeko zitaba mu itegeko ryagengaga inkiko Gacaca! Itegeko n° 16/2004 ryo kuwa 19/06/2004. Akaba yarahanishijwe ingingo ya 11 agaka ka 4. Bakaba abaramuhaye igihano bakurikije ingingo ya 14 agace ka 4 agaka ka 1!

Izi ngingo zose zikaba zitaba mu itegeko twavuze haruguru! Ibi bikaba ubusanzwe bihagije ngo yemererwe gusubirashamo ingingo nshya! Ikibabaje nuko CNLG yabikijwe amadosiye y‘ababuraniye muri Gacaca, none ahubwo yahindutse urukiko! Ubu ntiyemera gutanga amadosiye cyangwa se yanayatanga ikayatanga ibice!

Nyuma yo kwiyambaza urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rukamutera utwatsi rwitwaje ko adafite dosiyer, akandikira CNLG ikamuringana, ubu noneho Dr Theoneste Niyitegeka yafashe icyemezo cyo gukora imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara.

Usibye kuba Dr Niyitegeka akomeje kwimwa uburenganzira bwe bw‘ibanze bwo kuburanishwa mu mucyo, nkuko tubikesha uwo mukozi wa RCS (utarashatse kwivuga izina kubera impamvu z’umutekano we), ubu anafunze binyuranyije nibyo yakatiwe kuko afungiye mu kato kandi ntako yakatiwe!

Ibi byose bikaba bivugwa n’abo banyabubasha nyamara kurundi ruhande komisiyo y’ubumwe n‘ubwiyunge ikaba ivuga ko ubwiyunge bugeze kuri 92%! Ngayo nguko!

Ibi biri kuba kuri Dr Niyitegeka biragaraza neza umugambi wa FPR wo guheza abantu mu buroko ku maherere dore ko ejobundi mu kiganiro cyanyuze kuri Radio na Television y’u Rwanda ryacitse uwigize inzobere n’umusesenguzi Tom NDAHIRO afatanyije na Dr Jean Damascene BIZIMANA umuyobozi mukuru wa CNLG, bivugiye ko abahaniwe icyaha cya jonoside bagakwiye kugwa mu buroko cyangwa banarekurwa ntibajye mu bantu ngo kuko benshi ari abanyabwenge kandi hakaba hari impungenge ko abana babo barimo kwiga bashobora kuzihimura!!!

Iyi myigaragambyo ubusanzwe imenyerewe mu bihugu byateye imbere mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu! Ubu se maye Dr Niyitegeka biragira icyo bihindura ra? Cyangwa baramuhuhura!? Birabe ibyuya.

Umusomyi wacu

Kigali

 

Urubanza rwa Mlle Gasengayire Leonile rwimuriwe tariki ya 23 Gashyantare 2017

$
0
0

Uru rubanza rwa Mlle Gasengayire ;umubitsi wungirije w’ishyaka FDU Inkingi rukaba rwagombaga kuburanwa mu mizi uyu munsi tariki ya 26 Mutarama 2017 ariko rugitangira umunyamategeko Me Mukamusoni Antoinette umwunganira yahise abwira urukiko ko bafite inzitizi bifuza ko mbere y’urubanza urukiko rwabanza gusuzuma no gufataho icyemezo.

Izo nzitizi Me Antoinette yifuje ko zasuzumwa ni uko uwo yunganira ashinjwa hifashishije gusa abatangabuhamya b’ubushinjacyaha nyamara kuva Gasengayire yafatwa na polisi yasabye ko nawe azana abatangabuhamya bemeza ko ibyo ashinjwa bitabayeho ariko ubugenzacyaha bukabyanga kuburyo no mu bushinjacyaha nabwo icyo kibazo cyabajijwe ariko naho ubushinjacyaha bukanga kubaza no kumva abatangabuhamya bashinjura. Ibyo akaba ariyo mpamvu basaba ko urukiko noneho rwo rwavanaho icyo kibazo maze rukumva abatangabuhamya b’impande zombi.

Umucamanza amaze kumva izo nzitizi yasabye uregwa n’umwunganizi we kumuha amazina yabagomba kuza gushinjura arabahabwa maze atangaza ko urubanza rutabasha gukomeza hatanateguwe uburyo abatangabuhamya bashinjura nabo bakumvwa n’urukiko bityo urubanza rwimurirwa tariki ya 23 Gashyantare 2017 saa mbiri n’igice za mu gitondo.

Ubwo ahasigaye ni ugutegereza niba abo batangabuhamya bashinjura batazahutazwa na cyane ko hari amakuru avuga ko ngo bamwe muri bo batangiye guterwa ubwoba ko batagomba kuza gutanga ubuhamya ariko iki kintu Me.Antoinette Mukamusoni akaba yakibwiye umucamanza ko urukiko rwanakwiga uburyo abo batangabuhamya barindirwa umutekano kuko hari amakuru ahari yuko bashobora guhutazwa mu gihe batanga ubuhamya bushinjura.

Iki kibazo cy’abatangabuhamya bashinjura kikaba gikunze kuba ingorabahizi mu Rwanda cyane cyane kubaregwa na leta ibyaha bya politiki kuko bikunze kugorana ko aba batangabuhamya bashinjura baza mu rukiko kubera gutinya kugirirwa nabi nyuma.Ibi byarabaye ubwo umuyobozi wa FDU Inkingi Mme Ingabire Victoire Umuhoza yaburanaga kuko abatangabuhamya be bahuye n’akaga gakomeye mbere na nyuma yo kumutangira ubuhanya. Ibi bikaba bikunze no kuvugwa mu manza zirebena n’abantu baregwa ibyaha birebana na genocide aho ababunganira bakunze kuvuga ko bahura n’ikibazo cyo kubona abatanga ubuhamya bushinjura kubera gutinya kugirirwa nabi nyuma.

Gasengayire akaba ashinjwa na Leta y’uRwanda kwangisha abaturage ubuyobozi buriho ngo kuko akekwaho kuba yarabwiye abaturage ko leta igomba kubaha ingurane y’ibyabo mugihe ikeneye kubaka ibikorwa remezo by’inyungu rusange ku butaka bwabo.Ibi ngo bikaba bigize icyaha gihanwa n’ingingo ya 463 y’amategeko mpanabyaha.

Boniface Twagilimana

 

Viewing all 623 articles
Browse latest View live