Quantcast
Channel: Ubutabera Archives - Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 614

Urubanza rwa Robert Nyamvumba: Col Augustin Migabo yararekuwe.

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Kigali aravuga ko Col Augustin Migabo wari umaże iminsi afunzwe yarekuwe ariko murumuna we Col Callixte Migabo we yagumye mu buroko.

Nabibutsa ko Col Augustin Migabo wari umwe mu bashinzwe iperereza mu ngabo za RDF zikorera mu gace k’amajyaruguru y’u Rwanda yari yatawe muri yombi mu minsi ishize we na murumuna we Col Callixte Migabo, wari ushinzwe ibikorwa (opérations) mu mutwe w’abarinda Perezida Kagame.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuga ko ifungwa ry’aba bavandimwe babiri ryaba rishingiye ku kibazo cya Robert Nyamvumba, murumuna wa Gen Patrick Nyamvumba ubu ufungiye muri Gereza ya Mageragere i Kigali nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka itandatu, agacibwa n’ihazabu ya miliyari 21 na miliyoni 600 Frw bitewe ngo n’uburemere bw’icyaha cya ruswa akurikiranyweho kidindiza iterambere gishobora no gutuma abashoramari bagenda biguru ntege mu gushora imari mu Rwanda! Ariko mu byavuzwe byose hakunzwe kuvugwa cyane Col Callixte Migabo kugeza ubu bikaba bigisa nk’urujijo kumenya impamvu Col Augustin Migabo nawe yari muri iki kibazo.

Iri fungwa rya Robert Nyamvumba rifite uburemere bukomeye kuko ryatumye hari abandi bafungwa aribo Zuba Camille wari Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere, Sengabo Emmanuel Hilary wari Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Amagereza na Mudacyahwa Deo wari ushinzwe iperereza muri Gereza ya Mageragere abo bose n’ubwo baje kurekurwa n’urukiko bashinjwaga ko baretse umugore wa Robert Nyamvumba akinjira muri gereza agasura umugabo we muri gihe byari bibujijwe kubera icyorezo cya Covid-19 kandi ngo basaka mu ikoti ryazaniwe Nyamvumba bagasanzemo amadolari 1900!

Abakurikirana ibibera mu nzego zo hejuru mu Rwanda bavuga ko ibi byaba ari intabarra ikomeye y’ubutita iri hagati y’abakomoka i Burundi n’i Bugande ndetse n’akagambane kibasiye umuryango wa Nyamvumba dore ko ibyo Robert Nyamvumba yafungiwe byo kwaka ruswa umushoramari w’umunyamahanga atari abirimo wenyine dore ko ari naho Col Callixte Migabo yinjirira muri iki kibazo kuko bigaragara ko yafunzwe kugira ngo abaturutse i Bugande bacururuke dore ko na Robert Nyamvumba mu rubanza rwe rwihutishijwe cyane yamushyize mu majwi.

Nyamvumba yari umukozi wa Minisiteri y’Ibikorwaremezo, yaregwaga icyaha cyo gusaba indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko. Muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo yari ashinzwe Ishami ry’Ingufu.

Iki cyaha cyakurikiranywe biturutse ku kirego cyatanzwe n’uwitwa Javier Elizalde ufite ubwenegihugu bwa Espagne. Uwo mugabo yapiganiye isoko muri EDCL akoresheje sosiyete yitwa Salvi Istanboul Electric Ware & Patronics afatanyije n’indi yitwa Loyal Trust Company.

Iryo soko ryaje kugabanywa uburebure bw’ibilometero byagombaga kubakwaho ayo matara, maze n’igiciro kiragabanuka kiba miliyari 48,4 Frw.

Nk’uwaritsindiye, uwo Munya-Espagne yaje gusabwa kujya mu mishyikirano yo gusinya amasezerano, asaba ko igice kimwe yazishyurwa mu ma-euro, ikindi akishyurwa mu manyarwanda bityo biza gutinda cyane kuko byari binyuranyije n’amategeko.

Tariki ya 23 Mutarama 2020, bivugwa ko Nyamvumba yahamagaye Elizalde watsindiye isoko amusaba kuza mu Rwanda bakavugana kuri dosiye y’isoko yatsindiye, maze tariki ya 26 Mutarama 2020 undi agera i Kigali.

Robert Nyamvumba ngo yamusanze muri hotel ku Kimihurura aho yari acumbitse, amubwira ko yashakaga ko baganira kuri dosiye ye yari muri Minecofin, icyo gihe kuko ariyo yigaga uburyo bwo kuzamwishyura, amusaba ko yamuha komisiyo ya 10%. Elizalde yamubwiye ko ibyo bintu atabikora kuko isoko arifatanyije n’abandi bantu ku buryo atabona uko abibabwira.

Robert Nyamvumba ubwo yireguraga, yavuze ko nk’umuntu wari ushinzwe Ingufu muri Mininfra, akaba n’umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya REG, inshingano ze ntaho zihurira n’itangwa ry’amasoko muri EDCL. Yagaragaje kandi ko asanga urwandiko rwanditswe na Elizalde aregwa muri RIB rusa n’urwamwitiriwe akavuga ko urwandiko rw’ikirego rwa Elizalde rwanditse ku wa 31 Werurwe 2020 mu gihe we yatangiye gukurikiranwa muri Gashyantare 2020.

Robert Nyamvumba yavuze kandi ko inyandiko yakoze yemera ko yasabye ruswa, yahatiwe kuyikora na Col Callixte Migabo, ngo atabikora agafungwa!

Ubushinjacyaha mu rubanza bwavuze ko mu ibazwa, Robert Nyamvumba yemeye ko yasabye Elizalde 10% by’agaciro k’isoko, ngo amusobanurira ko ari ayo yagombaga kuzaha uwitwa Niyomugabo Jean Damascène ufite uruganda rwa Master Steel wagombaga kuzakurikirana iyo dosiye ngo yihute.

Nyamara igitangaje ni uko uyu Niyomugabo Jean Damascène yabaye nk’uwirengagizwa nyamara bizwi ko ari umushumba w’umuryango wa Perezida Kagame na Gen Willy Rwagasana, ibi bikaba bisobanuye ko ariya 10% yari ruswa yari igenewe umuryango wa Perezida Kagame yari yatswe biciye kuri Niyomugabo Jean Damascène. Ibi bikaba binasobanura impamvu Col Callixte Migabo ushinzwe ibikorwa mu ngabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu yivanze muri iki kibazo akajya gutera ubwoba Robert Nyamvumba ngo yemere ko ari we watse ruswa.

Ibi bikatuganisha mu mpamvu yatumye bariya bayobozi mu by’amagereza bafungwa kuko gusurwa kwa Robert Nyamvumba n’umugore we aherekejwe na mushiki we bisa nk’ibyagize ingaruka ku myiregurire ya Robert Nyamvumba bikaba byatuma umuntu akeka ko hari ubutumwa bwaba bwaramugezeho buva kwa mukuru we Gen Patrick Nyamvumba ibi bikaba bitarashimishije bamwe mu bakomeye bigatuma batura umujinya bariya bashinzwe amagereza dore ko gufunga abantu bo kuri ruriya rwego bashinjwa icyaha cyoroshye kuriya nko kureka umugore agasura umugabo we bigaragaza ko uwashakaga kubahana yari yihanukiriye cyane.

Ntabwo The Rwandan yashoboye kumenya nyinshi ku bijyanyena Col Callixte Migabo ariko twashoboye kubona amakuru y’uko yaburanye mu ibanga mu Rubanda rutandukanye n’urwa Robert Nyamvumba, amaherezo ye Ababa atarasobanuka neza dore ko n’umuryango we ugituye mu mazu agenerwa imiryango y’abashinzwe kurinda umukuru w’igihugu mu Kiyovu.

Iyi dosiye kandi bivugwa ko yarakaje cyane Perezida Kagame bituma mu minsi ishize asa nk’uha akato Gen Willy Rwagasana bikaba byaravuzwe ko Col Kitoko Kadida umwungirije ari we warimo ukora imirimo ubusanzwe ikorwa na Gen Willy Rwagasana.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 614

Trending Articles