Quantcast
Channel: Ubutabera Archives - Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 614

Urukiko rwemeje kuburanira mu muhezo, Idamange ati ntabyo nzemera

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Kamena 2021 ku nshuro ya mbere aburana mu mizi, habayeho igisa n’uburakari mu mvugo ku mpande zombi, hagati ya Idamange Iryamugwiza Yvonne n’ubushinjacyaha. Ni urubanza rwabaye hakoreshejwe iya kure (Video Conference).

Madame Idamange ukomeza kuvuga ko yafungiwe ubusa, aravuga ko ubushinjacyaha bufite impungenge z’uko mu kwisobanura kwe azavuga ukuri kose batifuza ko kujya ahabona, kuburanira mu muhezo bikaba byaba ari nko kumubindikiranya.

Mbere y’uko Urukiko rugira icyo ruvuga na kimwe, Ubushinjacyaha bwahise busaba ijambo busaba ko urubanza rushyirwa mu muhezo. Umucamanza abajije impamvu, Umushinjacyaha yavuze ko mu nyungu za rubanda urubanza rushyizwe mu muhezo byatuma Idamange Iryamugwiza Yvonne adakomeza ibyaha bye birimo gupfobya Jenoside, gukangurira rubanda imidugararo no gutuka abayobozi bakuru b’igihugu kuko ngo gutuka Perezida wa Repubulika ari ugutuka Abanyarwanda bose! Ubushinjayaha bwasabye Urukiko kutazaba umuyoboro w’ibitekerezo bibisha bya Idamange.

Idamange n’ubwunganizi bwe bakomeje gutsimbarara bavuga ko nta mpamvu babona yo kuburanira mu muhezo ku byaha byakorewe mu ruhame.

Idamange yagize ati: “Ndabamenyesha ko ntiteguye kuburanira mu muhezo, ibyo umushinjacyaha avuga biragaragaza ubwoba afite bwo kuburanira mu ruhame” yakomeje avuga ko atazasubizwa inyuma n’abamutera ubwoba ko agikomeje kurwanira demokarasi, kandi ko yizeye ko izashyira ikaboneka.

Nyuma yo kumva ibisobanuro by’impande zombi Urukiko rwiherereye rufata umwanya, nyuma rugaruka rutangaza ko urubanza rwabera mu muhezo. Madamu Idamange Iryamugwiza Yvonne yabyamaganye, ndetse avuga ko yihannye inteko imuburanisha, anayishinja kubogamira ku bushinjacyaha , idafata ababuranyi bombi ku rwego rumwe rwo kunganya uburenganzira imbere y’amategeko.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 614

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>